Share this Post

dailyvideo

HEEE TAZAMA HII: PICHA .. KUMBE DIAMOND,ZARI NA WEMA NI GUMZO KILA KONA ..

 Wema
Published on January 7th, 2015 | by Theo
2

Wema Sepetu yikomye urukundo yagiranye na Diamond anagurisha imodoka yamuhaye nk’impano

Uwigeze kuba Miss Tanzania ubu akaba ari umukinnyi w’amafilime ukomeye muri Tanzaniya uzwi nka Wema Sepetu yatunguye abakunzi be n’abakunzi ba Diamond Platnumz ubwo yatangazaga ko yahisemo kugurisha imodoka yahawe na Diamond nk’impano ngo abashe kumwibagirwa, anahishura ko urukundo rwabo rwamuhumye amaso.
Wema Sepetu na Diamond bagiranye ibihe byiza cyane mu rukundo rwabo
Ubwo Wema Sepetu yagiraga isabukuru y’amavuko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri  2014, umuhanzi akaba n’uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz yamuhaye impano y’imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Nissan Murano ndetse anamubwira amagambo y’urukundo akomeye yatumye abatari bacye batekereza ko urukundo rwabo rwaba ruganisha ku kuba bakora ubukwe bakabana nk’umugabo n’umugore, nyamara kugeza ubu bigaragara ko ibihe byahindutse kuko Diamond atakimwikoza ahubwo asigaye yarigaruriwe n’umukobwa w’umuherwe wo muri Uganda uzwi ku izina rya Zari.
Wema na Diamond bakimeranye neza mu rukundo rwabo
Uyu Wema Sepetu wamaze guhishura ko urukundo rwe na Diamond rwarangiye, yafashe icyemezo cyo kugurisha iyi modoka yahawe na Diamond nk’impano kuko ngo imwibutsa cyane uyu muhanzi kandi ikaba ituma arushaho kumwanga, akaba yarumvaga atagishaka kuyibona cyangwa se kongera kuyigendamo ukundi.
Uru rukundo ngo rwamuhumye amaso rutuma atabasha kumenya iby’ubuzima bwe bwite
Uyu mukobwa kandi yashimangiye ko urukundo rwe na Diamond rwamuhumye amaso rugatuma atabasha kureba neza ibijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ahazaza he, bigaragara ko asa n’uwicuza kuba yarakundanye n’iki cyamamare muri Tanzaniya no hirya no hino muri Afrika ndetse ubu akaba aribwo yamaze kubona ko akwiye kwita cyane ku buzima bwe no ku hazaza he muri rusange nk’uko yabitangaje mu kiganiro na Televiziyo yitwa XXL.
Ubwo yabazwaga niba adafuhira umukunzi mushya wa Diamond witwa Zari, uyu Wema Sepetu yasobanuye ko ntacyo bimitwaye kandi abona bakwiranye. Mu magambo ye ati: “Ndabakunda, baraberanye. Kuki nabafuhira? Njye na Diamond nyine ubwo ntibyari ngombwa ko dukomezanya, ubwo byagenze uko byari bikwiye kumera. Ubwo rero ndamwifuriza ibyiza, ndamwifuriza umunezero”.
Urukundo rwa Diamond na Wema Sepetu rwaravuzwe cyane muri Tanzaniya kugeza ubwo  bari basigaye babafata nk’umugore n’umugabo ndetse hibazwa igihe ubukwe bwabo buzabera, ibi bikaba byaranatumye abantu benshi batabasha kwiyumvisha ko baba baratandukanye Diamond akikundanira n’umuherwekazi wo muri Uganda uzwi nka Zari Hassan, ibintu byatangiye kuvugwa babihakana ariko ubu bikaba bimaze kujya ahabona.
Ubu Diamond yigaruriwe na Zari Hassan; umuherwekazi wo muri Uganda
Kuva byatangira kuvugwa ko Diamond na Zari Hassan bari mu rukundo, hagiye hagaragara amafoto yabo bari mu bihe byabo byiza ndetse banajyana ahantu henshi hatandukanye hirya no hino ku isi, ndetse no mu Rwanda ubwo Diamond yazaga akaba yari aherekejwe na Zari, uyu akaba ri umukobwa ariko ufite abana batatu ariko utarigeze ashakana n’umugabo ngo basezerane n’ubwo azwiho kuba yarakundanye n’abasore batandukanye. 


Ikiwa unatukio Lolote au Habari yoyote usisite kututumia kupitia Barua Pepe blogzamikoa@live.com au Whatsapp namba yetu +255765056399

Posted by Editor on 16:01. Filed under . You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0

0 comments for HEEE TAZAMA HII: PICHA .. KUMBE DIAMOND,ZARI NA WEMA NI GUMZO KILA KONA ..

Post a Comment

Recent Entries

Recent Comments

Photo Gallery